Miss Uwase agiye kujya yamamaza Range Rover

Umunyarwandakazi Tina Uwase waruri muri ba Nyampinga 20 ba mbere bahataniraga ikamba rya Miss Elite 2020 mu gihugu cya Pologne, agiye gutangira kwamamaza ikompanyi ikomeye ku isi nyuma yo kwegukana ikamba ryo kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’iri rushanwa.

Tina Uwase yatangarije Genesisibizz ko gutorwa byakozwe bagendeye ku majwi y’abagize akanama nkemurampaka, uko bagenda (Catwalk), ubwenge, ubwiza, n’uko yarashyigikiwe kuri page z’imbuga nkoranyambaga zabo.

Yagize ati: “Ni ubwa mbere aya marushanwa yarabereye mu gihugu Pologne, aho buri muntu wese aba yemerewe kuyitabira, ariko bigasaba gusa kuba usanzwe uba kumugabane w’Uburayi.”

Uwase usanzwe utuye muri Pologne, avuga ko mu bihembo yahawe bizagendana n’iri Kamba ryo kuba igisonga cya mbere muri Miss Elite 2020 birimo urugendo rw’icyumweru azagirira I Miami ho muri Amerika, ndetse akazanifotorezayo amafoto y’umwuga (Professional photoshoot), hakazaniyongeraho kujya mu binyamakuru.

Muri ibi bihembo azahabwa hiyongeraho amafaranga ataramenyekana umubare wayo, kuko azava mu bigo bizabakoresha mu bikorwa byo kwamamaza.

Tina yadutanarije ko hari ikompanyi zikomeye ku isi agiye gutangira gukorana nazo, kubw’iri kamba yahawe, harimo Range Rover isanzwe ikora imodoka, Jaguar, Dorota Kuznicka, Ghostey Beaty salon n’abandi benshi.


Uwase Tina ubu yabaye igisonga cya mbere cya Miss Elite 2020 ku mugabane w’Uburayi hose

Mu gusobanura ibi, Uwase Tina yavuze ko aya makompanyi yose bazasinyana amasezerano yo kuyamamaza mu buryo bwihariye, bujyanye n’ibyo akora.

Uwase Pilot Tina wabaye Miss Supranational Rwanda mu mwaka wa 2018, ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Top Model Africa mu mwaka wa 2016, avuga ko aya marushanwa yarafite intego zo gushaka umukobwa uhagararira Elite ku mugabane w’Uburayi.

Sibyo gusa kuko ubu Uwase Tina agiye kuba ambasaderi wa Elite Foundation isanzwe ikora ibikorwa byo gufasha.

Uwabaye Miss Elite 2020 yitwa Joanna Kościak usanzwe akora akazi ko kwakira abantu mu ndege ( stewardess), dore ko asanzwe anakomoka mu gihugu cya Pologne cyari kiri kuberamo n’ubundi aya marushanwa, mu bihembo yahawe harimo no kumara icyumweru mu kiruhuko mu gihugu cya Croatia.


Joanna Kościak niwe wabaye Nyampinga, waruhataniye ikamba na Tina Uwase

Uretse Joanna Kościak wabaye Nyampinga muri aya marushanwa ya Miss Elite 2020, igisonga cye cya mbere ni umunyarwandakazi Uwase Pilot Tina, naho igisonga cya kabiri kikaba cyarabaye Karolina Derpieńska.

Miss Elite 2020 arikumwe n’ibisonga bye birimo na Tina Uwase

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO