MissRda2020: Basuye Pariki ya Nyungwe…Bamwe babyungukiramo

Abakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020 batemberejwe muri Pariki ya Nyungwe bamwe muri bo babyungukiramo bitewe n’umushinga bafite w’ubukerarugendo bavuga ko bari kurushaho kumenya byinshi.

Aba bakobwa uko ari 20 bari kuba I Nyamata bagiye gutemberezwa muri Pariki ya Nyungwe ngo barusheho gusobanukirwa n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Bahageze babanje gusobanurirwa ibigize iyo Pariki nyuma batemberezwa iryo shyamba byumwihariko no ku kiraro gikunze gutangarirwa na benshi kizwi ku izina rya "The Canopy Walkway".

Umwe mu bakobwa 20 bahatanye afite umushinga ujyanye n’ubukerarugendo yahavuye agize icyo avuga.

Ati "Gusura aha, icyo bimfasha ndamenya byinshi narushaho kongera mu mushinga wanjye w’ubukerarugendo. Iyo ugiye gukangurira abandi gukora ikintu nawe ugifiteho uburambe biragufasha kuko ubabwira ibyo uzi neza."

Abakobwa benshi wabonaga mbere yo kwambuka kiriya kiraro bafite ubwoba ariko bagisoje bari bashize ubwoba ku buryo bamwe bagarukagaho.

Ikindi bigishijwe ni imimerere y’ibiti bimwe na bimwe byo mu ishyamba rya Nyungwe birimo n’ibivamo imiti.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO