MissRda: Min. Bamporiki yabasuye abasaba kuzapfira imishinga y’abo

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Edouard Bamporiki, yasuye abakobwa 20 bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020, abaganiriza abasaba kwitangira imishinga yabo.

Yibukije ba nyampinga bari hagati y’abahari n’abazaza ko imyitwarire y’umuntu ayikomora ku bo akomokaho. Yavuze ko ufashe umwana muto avutse asanga abana n’inkoko nta bantu ahura na bo, na we yakura abika.

Ati "Ikibazo kiri mu rubyiruko ubu usanga hari urudashaka kwemera aho rukomoka kubera imibereho yaho. Ariko bidakuraho amateka ko ariho uva!"

Yavuze ku buzima bwa Obama ajya kuba umuyobozi ari uko yaciye mu buzima bukomeye bwo kuba atari azi aho akomoka. Aje kumenya ko afite inkokoko muri Kenya ntiyabihisha. Nibwo Abanyamerika bakunze ibitekerezo bye byo kuba yaremeye akavuga aho akomoka. Nibwo basanze yaba umwizerwa.

Bamporiki yasabye abakobwa bari mu mwiherero kudacogora ku mishinga yabo n’iyo baba bategukanye ikamba. Yabasabye kutivanga mu mishinga batahisemo gukoraho ndetse ashimangira ko ari abaranga b’u Rwanda bityo bakwiye kugira uko bitwara bitandukanye n’abayobeye mu bidafite agaciro.

"Mubanze mugere ku rwego rukomeye bibafashe kuranga u Rwanda. Muve mu tuntu tworoshye, muvuge muti uzambona ku gihe, azabona u Rwanda, uzambona mu ishuri rikomeye azabona u Rwanda, uzabona mfite umwanya ukomeye mu mahanga azabona u Rwanda. Muri abaranga b’u Rwanda."

Imishinga yapfuye ni iyo bene yo banze gupfira

Minisitiri Bamporiki yongeye gukomoza kuri iyi ntero ashimangira ko n’u Rwwanda ubu uko ruhagaze neza ari uko hari abarwitangiye batizigamye. Ati" Inkotanyi zitangiye u Rwanda, turemye kuko zarupfiriye."

Yongeyeho ko birebeye mu cyiciro cya ba Nyampinga bandi niba hari utarabashije kugera ku byo yari yariyemeje ari uko atabipfiriye, ati "Gupfira mvuga ni iki? Ni ukwiyemeza uti ibi ngibi ndi gukora ntibikomeye reka mbyigomwe nkore uyu mushinga."

"Niba Abarundi muri aka kanya barangaye, bareke ni bo. Niba Abagande barangaye bareke nibo [...] Perezida Kagame aherutse kuvuga ngo aho abandi bagenda bisanzwe twebwe tugomba kuvuduka. Twiruke mu byacu."

Bamporiki yibukije ba Nyampinga kandi ko imyitwarire yabo nk’urubyiruko ari ingenzi, ababwira ko amafoto bakunze kwifotoza bakwiye kujya babanza kuyatekerezaho. Kuko mu myaka 15 ntibazi abo bazaba ari bo. Ati "Ushyize ifoto y’ubwambure hanze byerekana ko mu mutwe naho hambaye ubusa!

Ati “Naje kubabwira ko muri abayobozi b’ejo hazaza. mushake aho mwandika iri jambo nyuma y’igihe uzaba akibyibuka azibuka ko nabivuze”.


Abakobwa bari muri Miss Rwanda 2020 bari kumva impanuro za Min. Bamporiki


Ati "Imishinga yapfuye ni iyo bene yo banze gupfira"


Bafashe ifoto y’urwibutso

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO