MissRda2020: Hatahiwe Amajyaruguru aheruka ikamba muri 2015

Irushanwa ryo gushaka umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020 muri iki cyumweru rirakomereza mu ntara y’Amajyaruguru baheruka kwegukana ikamba muri 2015 ubwo hatorwaga Kundwa Doriane.

Gushaka umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Nimwiza Meghan byatangiye mu cyumweru gishize, rihera mu ntara y’Iburengerazuba ahavuye abakobwa batandatu.

Nyuma yo kuva muri iyo ntara iri rushanwa muri iki cyumweru rirakomereza mu ntara y’Amajyarguru mu karere ka Musanze.

Intara y’Amajyaruguru iri mu zanyuma zifite abakobwa bake begukanye iri kamba. Mu bakobwa bose bamaze gutorwa kuva iri rushanwa ryatangira ubu bo bafite umwe gusa.

Nyampinga watowe ahagarariye intara y’Amajyaruguru yari Kundwa Doriane mu mwaka wa 2015.

Igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira iyi ntara muri Miss Rwanda 2020 kizaba taliki ya 28 Ukuboza 2019, kibere mu karere ka Musanze muri La Palme Hotel guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa.

Nibava mu ntara y’Amajyaruguru hazakurikiraho Amajyepfo nyuma bajye n’ahandi.

Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020 we azamenyekana mu ijoro ryo kuwa 22 Gashyantare 2020.

JPEG

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO