MissWorld: Meghan yageze mu Bwongereza…Uyu munsi barasuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa

Miss Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda yageze mu gihugu cy’Ubwongereza mu irushanwa rya Miss World. We n’abandi bakobwa bahatanye uyu munsi barasuzumwa ubumenyi bafite mucyo bise ‘Head to head challenge’.

Irushanwa rya Miss World rigiye kuba ku nshuro ya 69, uyu mwaka hitabiriye ibihugu bigera ku 120.

Abakobwa bose bahatanye bamaze kugera mu mujyi wa London ahazabera irushanwa. Kuri uyu munsi kandi barahera kuri tombola y’uko bazahatana mu gice kitwa ‘Head to Head Challenge’ aho baba basuzuma ubumenyi bwa buri mukobwa.

Nimwiza Meghan ajya guhaguruka mu Rwanda yasabye Abanyarwanda ko bazamujya inyuma, nawe abizeza ko azakora ibishoboka byose agakora amateka yo kwegukana iri rushanwa.

Ati “Ibyanjye nzabikora uko nshoboye ariko hazaba hakenewe n’uruhare rw’abanyarwanda mu ku ntora.”

Nimwiza Meghan ni umukobwa wa kane ugiye guhagarira u Rwanda muri Miss World. Uwahabanje ni Mutesi Jolly muri 2016, Iradukunda Elsa muri 2017, na Iradukunda Liliane muri 2018.

Umwaka ushize irushanwa rya Miss World ryabereye mu Bushinwa ryegukanwa n’umukobwa witwa Silvia Vanessa Ponce de León Sánchez, Umunyamideli ukomoka muri Mexico.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO