Mr Eazi yasuye ikiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Oluwatosin Oluwole Ajibade ukunzwe nka Mr Eazi uri kubarizwa mu Rwanda yasuye ikiyaga cya Kivu aho yifuza kuzubaka amacumbi agezweho.

Uyu muhanzi ugiye kumara ibyumweru bibiri mu Rwanda yari yaje kwitabiroa imikino ya BAL ariko urugendo rwe ntabwo yarupfushije ubusa kuko akigera mu Rwanda yabanje kugirana ibiganiro n’abayobozi b’ikigo cy’iterambere ry’igihugu (RDB) baganira ku buryo yabona amahirwe yo gushora imari mu Rwanda mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ibijyanye no kugurisha amatike hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Nyuma yaho uyu muhanzi yakomeje kugenda agirana ibiganiro n’ibindi bigo by’ishoramari bikorera mu Rwanda nka Mtn Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Chantal Kagame n’itsinda rya mobile money ku bijyanye na serivisi zo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ku munsi w’ejo iki cyamamare kibinyujije ku rubuga rwa Twitter cyagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo gusura ikiyaga cya Kivu aho yifuza gushora imari mu bijyanye n’amacumbi agezweho.

Yagize ati “Ku munsi w’ejo nasuye Ikiyaga cya Kivu, by’umwihariko Ikirwa twifuza gushoramo imari tukahubaka amacumbi agezweho (Luxury Eco Resort) n’ikigo cy’isana mitima (Wellness Centre). Ndi kugirira ibihe byiza mu Rwanda.”

Mr Eazy yasuye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB yerekwa amahirwe ari mu ishoramari mu Rwanda.

Mr Eazi yahuye n’abayobozi b’ ikigo cya Kigali International Financial Center gishinzwe gufasha abanyamahanga bifuza gushora imari mu Rwanda.

Mr EAzi yasuye Mtn Rwanda aho yagiranye ibiganiro na Chantal Kagame uyobora ishami rya mobile money muri icyo kigo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO