Mr Kagame na Rocky Kimomo bagiye ku birwa bya Karayibe

Eric Mabano uzwi ku izina rya Mr Kagame mu muziki we na Rocky Kimomo uzwi mu gasobanuye ubu Bari kubarizwa mu birwa bya Caribbean biherereye muri Amerika.

Aba bombi bavuye mu Rwanda taliki 15 Kanama 2020 babanza guca muri Tanzania mbere y’uko berekeza ku mugabane wa Amerika.

Mr Kagame aganira na Genesis TV ntabwo yigeze avuga ko aho bari baba barajyanwe na gahunda z’umuziki cyangwa se niba bagiye kwibera muri ibyo birwa.

Ati “Ubu tuvugana ndi ahantu bita Karayibe, mukanya ni mpuguka ndaza no kuguha amafoto abihamya.”

Uyu muhanzi usanzwe akorana bya hafi na Rocky uzwi mu gusobanura film nawe barajyanye.
Zimwe mu nshuti zaba bombi twaganiriye zabwiye Genesis ko amahirwe menshi badashobora kuzagaruka mu Rwanda gusa nanone bamwe bakavuga ko baba baragiye kuhafatira amwe mu mashusho y’indirimbo ya Mr Kagame, Rocky we akaba yaramuherekeje.

Ku munsi wejo hashize nibwo Rocky yari yagize isabukuru y’amavuko bifata ifoto bari ku Nyanja berekana ko ariho bagiye gukorera ibirori byo kwishimira uwo munsi mukuru wa Rocky.

Hejuru kuri Instagram ahari umwanya werekana aho umuntu aba ari berekanye ko bari ahitwa “St. Marteen, Carribean.”

Mr Kagame avuye mu Rwanda mugihe indirimbo ye yitwa “Ntiza” iri mu zihataniye ibihembo cyizakunzwe cyane mu mpeshyi y’uyu mwaka mu bihembo bya Kiss summer awards.


Bavuye mu Rwanda mu ntangiro z’uku kwezi


Rocky yizihije isabukuru ye y’amavuko ari muri Karayibe

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO