Mu Busuwisi hashyizweho uburyo abantu bashobora kureba Filimi bavimviye mu gitanda

hashize igihe mu gihugu cy’Ubusuwisi hashyizweho uburyo benshi bifuza biciye mu kuba umuntu ashobora kwishyura igitanda cy’abantu babiri maze bagatangira kureba filimi kandi biryamiye nyuma yo kubona ko kureba filimi wicaye birambirana.
Ubwo ibi byashyirwagaho hari hamaze igihe bamwe bavuga ko bagorwa no kuganira n’inshuti zabo mu gihe bahuriye mu nzu zerekana Filimi ugasanga bisabye ko kuganira n’inshuti zabo birimo gusaba kwandikiranwa.
Ntabwo kandi hashyizweho ibitanda gusa abareba Filimi bashobora kuryamaho ahubwo hariho n’imeza imbere ya buri buriri aho abashatse kugira icyo bafata bashobora kugifata.
Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu Busuwisi bamwe ntabwo bumvaga ukuntu umuntu ashobora kureba Fiilimi aryamye ndetse ibyo byatumye bamwe batangira guhabwa amatike ahenze maze wafata igitanda cyo kureberaho filimi ukishyurirwa ibiryo by’ubuntu.
Kugeza ubu itike ihenze ibyo bamwe bita VIP mu kureba filimi ihagaze amafaranga akabakaba hafi 48,000 Frw gusa icyo gihe uba wemerewe kurya no kunywa icyo ushatse ari nako ureba filimi zawe n’uwo muri kumwe icyakora kwishyura gusa aho uryama ureba filimi bifite agaciro kangana 20,000 Frw gusa iki gihe ntabwo uhabwa icyo kurya cyangwa kunywa.
Kugeza ubu hari inzu zerekana filimi muri iki gihugu aho nibura abantu bagera kuri 350 bafite ubushobozi bwo kureba izi filimi kandi baryamye ndetse bikanahuza n’uko aho baba bateraniye harimo televiziyo za rutura zishibora gusakaza amashusho ku buryo bugaragarira buri umwe.
Kuri ubu mu Busuwisi abantu bashobora kureba filimi bavimviye mu gitanda ndetse bakaba bafata n’icyo kurya no kunywa.