Mu bihembo bizahabwa ‘Miss East Africa 2021’ harimo n’imodoka ya Miliyoni 40Frw
- by BONNA KUKU
- 31/08/2021 saa 13:35

Abategura irushanwa rya Miss East Africa batangaje ibihembo bizahabwa umukobwa uzegukana iri rushanwa hamwe n’ibisonga bye bibiri.
Umukobwa uzaba yahize abandi bose, azahembwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro k’ibihumbi $44 (asaga miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda), ndetse agenerwe $1500 (Asaga miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda) buri ku kwezi nk’umushahara mu gihe cy’umwaka.
Uzaba igisonga cya mbere azahembwa ibihumbi bitanu by’amadorali ($5000) mu gihe igisonga cya kabiri azahembwa ibihumbi bitatu by’idorali ($3000).
Iri rushanwa ryari rimaze igihe ryarahagaze rigarukanye imbaraga nyuma y’uko Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly agizwe Visi Perezida waryo.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’I Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Winner of #missEastafrica2021, will walk away with a brand new : Nissan xtrail 2021 zero kilometers worth 44,000 USD and a monthly pay of 1500usd
•1st runner up 5000usd
•2nd runner up 3000usd#roadtomisseastafrica2021 pic.twitter.com/t8zKnCkqvq— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) August 31, 2021
Imodoka izahabwa umukobwa uzegukana iri rushanwa