Mu birunga agace kitiriwe ‘Miss Igisabo’ karafatishije

Mu rugendo rwo gusura Ingagi zo mu Birunga zahogoje amahanga mugenda mugera ahantu umu-guide akababwira ati ‘aha hitwa gutya, aha ho hitwa gutya’… Bakahita kubera udushya twahakorewe n’abakerarugendo kuko ubundi ari ishyamba ritabamo abantu.

Mu mpera z’umwaka wa 2017 Uwase Hirwa Honoline uzwi nka Igisabo na Miss Kalimpinya Queen bari mu itsinda ryasuye ingagi bahasiga amazina yabo. Uhasuye bamubwira ko bageze mu gace kitwa ku ‘Igisabo cyangwa kwa Kalimpinya’ agasobanurirwa agashya bahakoreye.

Utwo duce twitiriwe aba bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda ya 2017 duherereye ku kirunga cya Bisoke.

Dusabimana Patience niwe mu ‘guide’ wari uyoboye itsinda ryari ririmo Miss Igisabo na Kalimpinya ubwo bitirirwaga utwo duce.

Aganira na Genesisbizz yavuze ko izina ryafatishije muri ayo ari irya Igisabo kurenza ku kiraro cya Kalimpinya.

Ati “Nkuko ari Miss wakunzwe cyane n’izina ryahawe aka gace ryarafatishije ubu umuntu wese usuye mu birunga turahagera tukamubwira izina ryaho n’impamvu ariwe twahitiriye.”

Avuga ko kugirango ahantu hahabwe izina bitari ibintu by’ibitangaza ahubwo bo bagendera ku bintu byahabereye cyangwa amateka runaka ubundi bo bakicara nk’abakozi babishinzwe bakabyemeza.

Igisabo kugirango bahamwitirire avuga ko byatewe nuko yageze ahari umuryango w’ingagi witwaga ‘Ntambara’ ibyishimo bikamurenga, agatangazwa n’ukuntu yuriye uwo musozi kandi yarumvaga ko ataza kuhagera.

Bituma asaba uwari abayoboye ko bazahamwitirira nabo babyumvikanaho bemeza ko aho hantu yahuriye n’ingagi hagomba kwitirirwa izina rye nk’uko hari utundi duce dutandukanye twahawe amazina y’abantu bitewe n’amateka bahafite.

Agace kitiriwe Kalimpinya ngo ntabwo ko karafatisha

Agace kitiriwe Miss Igisabo gaherereye kuri Bisoke

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO