Mu burakari bwinshi The Trainer yasubije abamushinja kuryamana na Isimbi Noeline

Nyuma yo kugaragaza amafoto ku nkuta za Instagram za The Trainer na Isimbi Noeline benshi bakavuga ko nta kabuza bararanye, Uyu mugabo uri mu bakunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga yasubije abatangaje izi nkuru ndetse azita ibihuha.
Izere Laurien wamamaye mu guhanga imideli no gufasha abantu kubaka umubiri nka The Trainer akomeje gushinjwa kugirana ibihe byiza na Isimbi Noeline wamamaye ku mbuga nkoranyambaga akanavuga ko akina filime z’urukozasoni.
Mu mafoto Genesisbizz ifitiye kopi The Trainer yashyize ku rukuta rwa Instagram, amweekana ari mu cyumba gitatswe n’ibishushanyo gisa neza n’icyo Isimbi nawe yaje kugaragaza, Ibi nibyo byatumye benshi bavuga ko nta kabuza aba bombi baba bagiranye ibihe byiza mu ibanga bakaza kwivamo babishyira ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’uko benshi bakomeje gushinja The Trainer witegura no kubyara imfura ye na Keza Terisky, Ko yaryamanye na Isimbi, We Yavuze ko abatangaje ibi nta bunyamwuga burimo ndetse ko ari ibihuha yongeraho ko ibyo benshi babona ku mbuga nkoranyambaga atari ibya nyabyo, Kuko aba bombi ngo bahuriye mu rugendo rumwe bagiriye muri Uganda.
Ibi bije nyuma y’iminsi uyu musore ashinjwa kudafasha Keza Terisky bakundanye igihe kirekire akaba anamutwitiye umwana yemera nka se, Gusa nyuma yaje gutangaza ko atari ngombwa ko agaragaza ubufasha mu itangazamakuru gusa asaba imbabazi kuwaba yarahutajwe n’inkuru zamuvuzweho.
Ifoto benshi bashingiyeho bashinja Trainer na Isimbi kurarana
Trainer ahakana ko nta rukundo ruri hagati ye na Isimbi
The Trainer aritegura kwibaruka imfura ye na Keza
The Trainer yikomye abamushinja kuryamana na Isimbi