Mu buryo butangaje Samuel Eto’o Fils yakoranye imyitozo n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroon

Samuel Eto’o Fils yakoranye imyitozo ihambaye n’ikipe y’igihugu ya Cameroon dore ko barimo kwitegura umukino mu gikombe cy’isi ugomba guhuza Cameroon n’Ubusuwisi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Ugushyingo 2022.
Samuel Eto’o wamamaye cyane mu makipe arimo FC Barcelona na Inter Milan ndetse akaba ari na ambasaderi wa Fifa muri iki gikombe cy’Isi yatunguranye akorana imyitozo n’ikipe y’igihugu ya Cameroon kandi ubusanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon.
Uyu mugabo yatunguye benshi ubwo ikipe y’igihugu ya Cameroon yakoraga imyitozo ya nyuma maze birangira asanze abakinnyi mu myitozo abiyungaho barayikorana.
Ubusanzwe Samuel Eto’o fils yasezeye kuri ruhago mu mwaka wa 2019 ndetse ubu ayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Cameroon.
Nyuma yo gukorana imyitozo n’abakinnyi, Samuel Eto’o yaboneyeho aganira n’abakinnyi abibutsa ko bakwiye gukora cyane bakarwana ku ishema ry’igihugu cyabo ubwo bari bube bahanganye n’Ubusuwisi.