Mu buryo butangaje dore uko Vladimir Putin yizihije Noheli y’Aburutodogisi mu rusengero wenyine

Kuri uyu wa gatandatu, Tariki 07 Mutarama, wari umunsi ukomeye kuko nibwo abakiristu b’Aborutodogisi bizihizaga Noheli. Byaje gusa n’ibitungurana ubwo perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yagaragaraga yizihiza uyu munsi mukuru mu rusengero wenyine
Mu bakirisitu basaga miliyoni 200 b’idini ry’aborutodogisi, miliyoni 100 muri bo babarizwa mu Burusiya, Ibi byumvikanisha agaciro gakomeye uyu munsi ufite muri iki gihugu.
Vladimir Putin nawe yaje kugaragara yiyegereza Imana kuri uyu munsi mukuru, Gusa biza kuba agashya kuko mu rusengero rwakira abantu ibihumbi, yarugaragayemo wenyine gusa ari kumwe n’abatambyi.
Putin kandi yashimiye uburyo uru rusengero rutahwemye gushyigikira no gutera ingabo mu bitugu abasirikare b’u Burusiya mubihe bitoroshye by’intambara bahanganyemo na Ukraine.
Iyi ntambara yahuje ibi bihugu byombi yasize balwe mu bakiristu bamagana ibyo u Burusiya byatangije nk’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine mugihe abandi babushyigikiye bituma bacikamo ibice.
Impamvu nyamukuru Putin atahisemo kwizihiza uyu munsi mukuru ngo akoreshe ibirori by’akataraboneko, Yasobanuye ko nk’umukirisitu atari kujya kwishimisha mugihe ingabo ze ziri kurugamba.
Putin yatunguye benshi nyuma yo kugaragara mi rusengero wenyine.