Mu gihe abandi bavuga ko "Nta gikwe" Zizozu we ati "Ubanza nkuze" aho yahurije hamwe abahanzi batandukanye bibaza niba badakuze kuburyo barongora

Ni indirimbo nyinshi z’abahanzi batandukanye zagiye zigaragaramo ubutumwa bushishikariza abantu kudakora ubukwe bati "Nta Gikwe". Ubu ikiri kuvugisha benshi ni ubutumwa bwatanzwe n’abahanzi bahuriye mu ndirimbo Ubanza nkuze ya Zizou Al Pacino.
Ubanza Nkuze ni indirimbo nshya ya Zizou Al Pacino yahurijemo abahanzi batandukanye nk’uko asanzwe amenyerewe mu gukora indirimbo zigahurirwamo n’abahanzi benshi.
Zizou usanzwe ukora ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo yamaze gushyira hanze "Ubanza Nkuze".
Iyi ni indirimbo yahuriwemo n’abahanzi bakomeye ndetse iri mu ziri kuvugisha abantu benshi bitewe n’amagambo ba nyiri ukuyiririmba bashyizemo.
Uwitwa Safi Madiba nawe uri muri iyi ndirimbo yumvikana avugako ahozwa ku nkeke n’abantu.
Muri iyi ndirimbo abwira abibaza impamvu atabyara ko atari we wiha uribyaro kandi ko atanze ibyiza, akanakomoza ku bindi bibazo bigaragara mu ngo z’abashakanye.
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo naho humvikana King James yibaza niba koko adakuze bitewe n’ukuntu abantu birirwa bamuhatira gukora ubukwe.
Bruce Melodie nawe yumvikana akurira agahu ku nzira buri wese umuhatira gukora ubukwe ati "Sinenda gukora ubukwe". kandi kubimpatira sibyo byatuma murongora.
Social Mulla nawe yumvikana avuga ko abagabo baba bari kwiga ikibuga, Ibi byatumye benshi bakomoza ku byabuzwe ko uyu muhanzi y’aba yaratandukanye n’umugore we, kuko basanishije ibyo yaririmbye n’ibyamuvuzweho.
Bulldogg we yumvikana avuga ko yasanze umukobwa yakunze ameze nka Nyogokuru mu byo yise agakino.