Mu gitaramo cya Seka Live ‘Eric Omondi‘ yibanze cyane ku myitwarire ya Meddy – AMAFOTO

Mu gitaramo cya nyuma muri 2019 cya Seka Live umunyarwenya Eric Omondi ukomoka muri Kenya yasekeje abantu yibanda cyane ku muhanzi Meddy avuga ko acengerwa n’amagambo y’urukundo cyane iyo ari ku rubyiniro.

Igitaramo cya Seka Live cyaraye kibereye muri Kigali Marriot Hotel. Kitabiriwe n’Abanyarwenya banyuranye barimo Abo mu Rwanda n’abandi batumiwe bakomeye muri Afurika.

Abatembagaje abantu muri iki gitaramo harimo umunyakenya Eric Omondi, Loyiso Madinga wo muri Afurika y’Epfo n’abandi bo mu Rwanda barimo Kimenyi Herve, Zaba Missed Call, Mercy, Patrick n’abandi bakizamuka.

Eric Omondi wari utaramiye bwa kabiri mu Rwanda mu rwenya yateye yagarutse cyane ku muhanzi Meddy hamwe na Diamond Platnumz, no ku myitwarire y’abakobwa bo mu Rwanda abagereranya na b’iwabo muri Kenya.

Ati “Imyitwarire ya Meddy na Diamond ku rubyiniro iratandukanye bitewe n’ukuntu buri umwe aza, ibyo bakora biratandukanye ariko abafana banyurwa n’indirimbo zabo.”

Mu kwerekana uko aba bahanzi batandukanye yasabye Dj ko yakina indirimbo ya Meddy yitwa Slowly.

Yagaragaje ko Meddy aserukana ubwitonzi no gucengerwa n’amagambo y’urukundo aririmba akajyanisha n’abafana be cyane abakobwa bavuza induru kubera ibyishimo.

Omondi yashimiye Abanyarwanda avuga ko kuhataramira ari iby’agaciro bitewe n’uko Abanyarwandakazi bafite ubwiza bwamukuruye kimwe nabo muri Ethiopia.

Undi wari witezwe cyane ni Loyiso Madinga wakoranye na Kevin Hart ndetse na Trevor Noah.

Yavuze ko atumirwa i Kigali yabanje kureba buri kimwe ku Rwanda amenya icyo abanyarwanda bakunda n’icyo banga.

Uyu munyarwenya uri mu bakomeye muri Afurika y’Epfo yateye urwenya ku ndirimbo ‘I will always live you’ ya Whitney Houston uburyo bitoroha kuririmba agace gakurikira igice cya mbere cy’indirimbo kuko bisaba guhanika ijwi.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO