Mu ibanga rikomeye Jennifer Lopez na Ben Affleck bakoreye ubukwe bw’igitangaza I Las Vegas

Umuhanzikazi ukomeye cyane ku isi Jennifer Lopez yahamije ko yashingiranwe na Ben Affleck umugabo ufatwa nk’igihangange mu gukina filimi no kuzitunganya.

Jennifer Lopez na Ben Affleck basezeraniye mu gace ka Las Vegas ho muri Leta Zunze ubumwe za amerika ndetse bari bamaze imyaka isaga 20 baratandukanye gusa bongeye gusubirana.

Mu mezi atatu ashize nibwo Ben Affleck yambitse Jeniffer Lopez w’imyaka 52 y’amavuko impeta amusaba ko yakongera akamubera umugore.

TMZ ivuga ko bakoreye ubukwe mu ntara ya Clark, muri Nevada,ku ya 16 Nyakanga nkuko bigaragara ku mpapuro z’ishyingiranwa ziriho amazina yabo yemewe, Benjamin Gaza Affleck na Jennifer Lynn Lopez.

Mu magambo ye nyuma yo gusagwa n’ibyishimo Lopez yagize ati:"Twabikoze. Urukundo ni rwiza. Urukundo rugira ubuntu, kandi bigaragara ko urukundo rwihangana,imyaka makumyabiri twihanganye."

Umubano w’aba mbombi watangiye bwa mbere muri 2002 nyuma yo guhurira muri filimi y’urwenya ariko y’urukundo ya Gigli gusa mu mwaka wa 2004 bahagaritse uwo mubano none cyera kanbaye bongeye gusubirana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO