Mu ibanga rikomeye cyane Davido n’umugore we Chioma bakoze ubukwe nyuma y’urupfu rw’umwana wabo

Kuri ubu byamaze gutangazwa ko umuhanzi ukomeye cyane Davido yakoze ubukwe n’umugore we Chioma nyuma yo kubura umwana wabo uherutse kwitaba Imana mu minsi yatambutse.

Bivugwa ko ubukwe bwa Davido n’umugore we Chioma ngo bwakozwe mu buryo bwa Gakondo ndetse ubu bukwe bwabaye nyuma yo kubura umwana wabo w’imyaka 3 y’amavuko.

Bivugwa ko ubu bukwe Gakondo bw’aba bombi ngo bwitabiriwe n’abantu bake cyane barimo abo mu muryango wabo ndetse n’inshuti zabo za hafi.

Ubu bukwe kandi ngo bwabereye mu nzu ya Se wa Davido ndetse ngo nta numwe wari wemerewe kuba yafotora amafoto cyangwa ngo akoreshe telefoni ye bwite mu gufata aya mashusho n’amafoto.

Gusa Davido n’ubundi mbere yo gupfusha umwana we yari yabanje gutangaza ko we n’umugore we Chioma bagombaga gukora ubukwe.

Bivugwa ko ubu bukwe bwakoze kugirango yereke umugore Chioma ko akimukunda kandi ko ntawamusimbura nubwo bwose bari bamaze kubura umwana wabo w’umuhungu ndetse kuri ubu ngo harimo gukora buri kimwe kugirango uyu muryango nyuma yo kugira ibyago hakorwe ibishoboka kugirango barusheho kwishima.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO