Mu irushanwa rya London Marathon umugabo yahasize ubuzima

Nyuma yo kumara kwiruka ibilometero bisaga 37 mu isiganwa rya London Marathon umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yituye hasi agwa igihumure maze agejejwe kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Bivugwa ko uyu mugabo ubwo yagwaga hasi yihutanywe kwa muganga ndetse akanahabwa ubutabazibw’ibanze ariko bikaba iby’ubusa akaza kuhasiga ubuzima.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu gihugu cy’Ubwongereza cyitwa Dail Mail cyatangaje ko impamvu nyamukuru yateye uyu mugabo kwitura hasi ndetse bikanamuviramo urupfu ngo itarabasha kumenyekana.

Nyuma yo kwitaba Imana ubuyobozi bwa London Marathon bwatangaje ko bwifatanyije n’umuryango wa Nyakwigendera hamwe n’inshuti ze nyuma yo gutakaza umuntu wabo.

Abakinnyi barenga ibihumbi 40.000 ni bo basiganwe muri London Marathon 2022, irushanwa abarikina basiganwa ibilometero 26.2.

London Marathon yegukanywe n’Umunya-Kenya Amos Kipruto akoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 39.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO