Mu mafoto 50, korali Iriba yizihije yubile y’imyaka 25

Korali Iriba, yizihije isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe mu birori bibereye amaso byabereye mu karere ka Huye, tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, bikitabirwa n’umuvugizi w’itorero rya Pentekote mu Rwanda-ADEPR n’abandi bayobozi batandukanye.

Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ’Nta kibasha’, ’Witinya’, ’Turiho ku bw’ubuntu’, ’Urakomeye’ na ’Icyampa’n’izindi.

Iyi korali yatangiye igizwe n’abaririmbyi 18 ubu bakaba basaga 100, yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995.

Tariki ya 15 Gashyantare habaye ibirori bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 korali Iriba imaze ibayeho, mu muhango wabereye ku kicaro cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda, I Huye.

Ku wa 16 Gashyantare 2020, uyu muhango wakomereje mu rusengero rwa ADEPR Taba, ahabereye igitaramo cy’imbaturamugabo. Wari umwanya wo gutarama mu ndirimbo n’ubuhamya bwakoze ku mitima ya benshi.

Ni ibirori byitabiriwe mu bihe bitandukanye n’abayobozi b’itorero rya ADEPR, barangajwe imbere n’umuvugizi waryo Rev. Karuranga Ephraim, umushumba w’ururembo rw’amajyepfo n’umwungirije n’abandi bakozi b’Imana batandukanye.

Mu mafoto 50, kurikira uko uyu muhango wagenze


















































Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO