Mu magambo asize umunyu shaddyboo yatakagije umukunzi we karahava

Shaddyboo azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu myidagaduro hano mu Rwanda gusa amazina ye nyakuri ni Mbabazi Shadia ndetse yakoresheje amagambo asize umunyu maze atakagiza bikomeye umukunzi we.

Shaddyboo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yatangarije umukunzi we amagambo agira ati"uyu ni undi mwaka mwiza wo kwishima kuri twe no gukora ibirenze turi kumwe


Nyuma y’imyaka myinshi yaciyeho shaddyboo atagaragaza umukunzi kuri ubu ntabwo ajya ahwema kugaragaza ko aryohewe n’urukundo hamwe n’umukunzi we.

Magingo aya Mbabazi Shadia (Shaddyboo)ni umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ze cyane cyane hagashingirwa ku kimero cye aho benshi bakunze guhamya ko ari umwe mu Banyarwandakazi bafite uburanga budasanzwe


Shaddyboo kenshi akunze kugaragara cyane mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro aho ndetse kenshi ku isabukuru ye akunze gusangira n’abana b’imfubyi ndetse n’abandi batishoye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO