Mu magambo yuzuyemo amareshyamugeni Pep Guardiola yashimagije bikomeye ikipe ya Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Manchester City ukomoka mu gihugu cya Espagne Pep Joseph Guardiola yashimagije bikomeye ikipe ya Arsenal avuga ko yabahaye akazi gakomeye cyane bigatuma batayobora urutonde rwa shampiyona.

Umutoza Pep Guardiola wa Manchester City yavuze ko ikipe ya Arsenal ari nziza cyane uyu mwaka kurusha ikipe ye ndetse ahamya ko bakabaye bayoboye urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Mu magambo ye ubwo yavugaga kuri Arsenal yagize ati:Twakabaye tuyoboye urutonde muri iyi shampiyona ariko kugeza aka kanya hari indi kipe yakomeje kwitwara neza kuturusha ndetse iyi kipe ni Arsenal.

Umutoza Guardiola yatangaje ko ubwo yari kumwe n’abakinnyi be ngo hari umwe wamubwiye ko mu myaka ine ishize ngo bagize amanota make ugereranyije n’uyu mwaka gusa ngo kuba batayoboye si uko bahagaze nabi ahubwo ni uko hari indi kipe nziza kubarusha kugeza uyu munsi.

Pep Guardiola avuga ko kuba Arsenal iyoboye shampiyona ngo bakwiye kubyakira ahubwo bakarushaho gukomeza guhangana kugeza ku munota wa nyuma.

Nyamara nubwo uyu mutoza avuga ibi byose hari benshi bakomeje gutangaza ko ikipe ya Arsenal itazakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza bijyanye nuko ifite abakinnyi bake kandi n’abahari beza bakaba badafite abasimbura babo.

Kugeza ku munsi wa 13 wa shampiyona y’Ubwongereza Premier League ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 34 ikaba irusha ikipe ya Manchester City amanota abiri gusa.

Pep Guardiola avuga ko ikipe ye ari nziza gusa ngo Arsenal yo ni nziza kurushaho ndetse ngo ibi byatumye batayobora urutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza Premier League.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO