Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Rutahizamu ukomeye cyane wa Manchester City ariko ukomoka mu gihugu cya Norway Erling Braut Haaland yatangaje ko hari amakipe 4 aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi kandi muri ayo makipe ngo harimo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.
Braut Haaland yatangaje ko hari abindi bihugu abona bifite ubushobozi bwo kwegukana igikombe cy’Isi nubwo abona ko Ubwongereza bwiteguye cyane.
Nubwo Haaland atangaza ibi ngibi igihugu cy’Ubwongereza giheruka kwegukana igikombe cy’Isi mu mwaka wa 1966 ndetse imyaka ibaye myinshi barananiwe kongera kucyegukana.
Kuri ubu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza iri kumwe n’amakipe nka:Irani,Leta Zunze Ubumweza za Amerika ndetse na Wales.
Haaland abajijwe ibihugu aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi, yagize ati: “Abahabwa amahirwe? Ntekereza ko abafite amahirwe ari Brazil, Argentine, Ubufaransa ndetse n’Ubwongereza.