Mu minsi iri imbere ikoranabuhanga ryo kwamamaza ribera mu kirere rishobora kuba impamo

Ikipe y’abashakashatsi bo mu Burusiya iri kwiga ku mushinga uzafasha abatuye isi gukora ibikorwa byo kwamamaza mu kirere aho ubusanzwe ibi bifatwa nk’inzozi ariko zikaba ziri hafi kuba impamo.

Aba bashakashatsi bo muri Skolkovo Institute of Science and Technology bihurije hamwe n’abaturuka muri Institute of Physics and Technology iherereye i Mosca mu mushinga wo kwamamaza binyuze mu kirere.

Uburyo uyu mushinga uteye basobanura ko bazawukora bifashishije ibyuma (satellite) 50 bazohereza mu kirere.

Ibi byuma bazabibumbira hamwe mu cyo bise CubeSat, igisahane kinini kizaba gifite ubuso bwa meterokare 32 kigizwe na satellite 50 ziteranyirijwe hamwe kuburyo kizabasha gusubiza inyuma urumuri rw’izuba kuburyo abantu bazabasha kubona ubutumwa bwamamaza n’amaso yabo bari ku isi.

Nibura abifuza kwamamaza hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu bazishyura akayabo ka 65,000,000 $ (69,457,765,000 RWF).

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO