Iyo zirwaniye mu gisigati ntawe utabimenya abakinnyi ba Manchester United baheruka kurwanira ku kibuga bamenyekanye

Mu minsi itambutse nibwo inkuru yakomeje kuba kimomo ko hari abakinnyi ba Manchester United barwaniye ku kibuga gusa magingo aya abo bakinnyi bamaze kumenyekana kuko ntawe ucana umuriro ngo ahishe umwotsi.

Abo bakinnyi bakozanyijeho mu myitozo mu ntangiriro z’uku kwezi kuri Carrington,ni myugariro Alex Telles n’umwana muto Hannibal Mejbri ukina hagati.

Telles na Hanibal bakozanyijeho mu myitozo

IkinyamakuruThe Sun nicyo cyatangaje bwa mbere ko aba bakinnyi bombi batandukanyijwe mu buryo butangaje nyuma y’imyitozo,ubwo bari bakozanyijeho.

Intonganya zikaze hagati yaba bagabo bombi zabaye mu minsi yakurikiye gutsindwa biteye isoni ibitego 4-0 na Brighton ku ya 7 Gicurasi.

Ralf Rangnick yahatiwe guhagarika imyitozo imburagihe kubera uku gushwana kwatangiye hagati y’aba bombi.


Hanibal yarwanye aribwo amaze igihe gito muri Manchester United nkuru

Hannibal, ufite imyaka 19, yashyizwe mu ikipe ya mbere inshuro nyinshi muri 2022 nyuma yo kwitwara neza mu batarengeje imyaka 23.

Hannibal yatangiye gukinira United mu mukino wa nyuma wa shampiyona ishize,ndetse uyu mwana yanakiniye Manchester United ubwo yanyagirwaga imvura y’ibitego ku kibuga Unfield cya Liverpool ikahatsindirwa ib ibitego 4-0.

Telles yahawe umwanya uhagije wo gukina muri uyu mwaka w’imikino kuko yakinnye imikino 21 ya Premier League ugereranije na 6 yagaragayemo mu mwaka we wa mbere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO