Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi Alikiba tariki ya 7 ni 9 ukwakira nibwo yashyize hanze alubumu ye nshya yise THE ONLY ONE KING iriho indirimbo zigera kuri 16, ubu iyo alubumu yamaze guca agahigo ko kuba imaze kumvwa b’abantu bagera kuri Miliyoni 18 n’igice mu gihe cy’iminsi 6 gusa.
Uyu mugabo ufatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri aka karere dutuyemo akaba n’Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya King Music Label kuri iyo alubumu indirimbo yamaze gukora Amashusho ni imwe yonyine yise ’Oya Oya’.
Mu minsi itandatu gusa iyi alubumu igiye hanze ikomeje gukundwa n’abakunzi b’umuziki kw’isi kuko imibare y’abari kuyimanura ku mbuga nkoranyambaga zigurishirizwaho umuziki zizwi cyane ikomje kwiyongera cyane aho kugeza ubu imaze kumvwa n’abangana nka Miliyoni 7.
Alubumu ya THE ONLY ONE KING Alikiba yayishize ku mbuga nkoranyambaga eshatu zikunzwe kurusha izindi arizo Audimack, Spotify na Boomplay.
Ibarurishamibare ry’izo mbuga zose zerekana ko kuri Boomplay imaze kugera kuri miliyoni 10 zirenga. Audimack ikaba igeze kuri mililyoni 7, kuri Spotify imaze kurenga miliyoni 1.5 kugeza ubu.