Mu minsi itatu Baad Rama araba akandagiye ku butaka bw’U Rwanda

Umuyobozi mukuru w’inzu itunganya umuziki ya The Mane Mupenda Ramadhan wabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye urugendo rugaruka mu Rwanda.

Baad Rama uharaye kwiyita akabyiniriro ka ‘The Don’ yahagurutse muri imwe muri Leta zigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yerekeza mu yindi tutabashije guhita tumenya neza.

Gusa nk’uko Aristide Gahunzire ureberera inyungu za The Mane yabitangarije GenesisBizz, yagize ati:

“Baad Rama yahagurutse aho yaratuye yerekeza mu yindi Leta ari naho azahagurukira aza mu Rwanda.”

The Don wizihiye urugendo, benshi mu bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ari naho yanyujije ubutumwa bw’uko agiye kugaruka mu Rwanda, bagarukaga ku bijyanye no kuza gucyemura ibibazo biri mu rugo rwe [The Mane].

Mu bibazo benshi bafitiye amatsiko ku igaruka ry’uyu muyobozi wa The Mane, harimo n’ibijyanye n’ibyari byamujyanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byiganjemo no gushinga ishami rya The Mane muri icyo gihugu.

Baad Rama azagera mu Rwanda ku kibuga cy’indege I Kanombe kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 15 Mutarama 2020 ku isaha ya saa Moya n’iminota makumyabiri z’ijoro (7:20Pm).

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO