Mu mitoma myinshi Bahavu Jeannette yifurije umugabo we kugira isabukuru nziza y’amavuko

Umukinnyi wa Filime Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye muri Filime Impanga n’izindi nyinshi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yifurije isabukuru nziza umugabo we Ndayikingurukiye Fleury bamaranye amezi umunani babana nk’umugabo n’umugore .
Ndayikingurukiye Fleury yabonye izuba kw’itariki ya 19 Ukwakira kuri uyu munsi w’ibyishimo mu muryango wabo uyu mugore abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yateye umugabo imitoma myinshi amwifuriza isabukuru nziza .
Mu butumwa yashyize kw’ifoto y’umugabo yagiz ati “happy birthday my lovely husband @fleury_legend nihashimirwe Maman wakwibarutse na Rurema waguhanze akakuremana ubugwaneza n’ubunyangamugayo uhorana, nkwifurije Imigisha n’amahirwe muri uyumwaka utangiye. Uwiteka azakunezeze kurushaho Ndagukunda cyane isabukuru nziza y’amavuko nanone kandi Imana izaguhe kuramba."
Yongeye ashyiraho indi amufashe ku rutugu nabwo amubwira amagambo aryoheye amatwi agira ati “Ku mugabo w’igitangaza Nkunda, Isabukuru nziza n’ubundi sinigeze menya icyo mugenzi wanjye yashakaga kuvuga kugeza mpuye nawe, Buri mwaka urengana nandi mahirwe yo kukumenyesha ko uri umugabo utangaje! ndanezerewe cyane kubona umugabo komeza kwishimira umunsi ni wawe.
Haciyemo amezi arenga umunani bakoze ubukwe