Mu mukino waranzwe no guhatana APR FC yerekanye ko itazi kurinda ibyagezweho aho yarangije umukino nta nkuru

Ku mukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya APR FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo maze umukino urangira APR FC yirangayeho yishyurwa ibitego bibiri yari yabonye mu gice cya Mbere.

Ikipe ya APR FC yatangiye ikina neza ndetse ukabona ko irusha ikipe ya Kiyovu Sports ndetse ibi byatumye ku munota wa 13 w’umukino Mugisha Bonheur bakunda kwita Casemiro atsinda igitego cya mbere cya APR FC maze abakunzi bayo bikoza mu bicu.

Ntabwo byaje gutinda Kandi kuko ku munota wa 22 w’umukino ikipe ya APR FC yongeye gupepura Kiyovu Sports umupira maze birangira umukinnyi Byiringiro Lague atsinze igitego kirimo ubuhanga cyane maze APR FC iyobora umukino ityo mu gice cya Mbere.

Iyi kipe ya APR FC kuko itagishimwa kabiri mu gice cya Kabiri yatangiye kurushwa na Kiyovu Sports maze ku munota wa 53 w’umukino birangira Kiyovu Sports igomboye igite kimwe cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue.

Kiyovu Sports ntabwo yacitse intege yakomeje kwataka bikomeye maze ku munota wa 85 w’umukino n’ubundi Bienvenue Mugenzi yongeye kubabaza APR FC ayitsinda igitego cya Kabiri maze amakipe yombi agwa miswi atyo.

Ikipe ya APR FC yarangije umukino nta nkuru kuko habuze gato ngo iyi kipe itsindwe n’igitego cya Gatatu icyakora Imana igenda ikinga ukuboko.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO