Mu mvugo yuzuyemo amacenga menshi Trump yaciye amarenga ko yifuza kongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu

Umwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaciye amarenga agaragaza ko ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2024.

Uyu mugabo ubwo yari mu gace kitwa Sioux City,Donald Trump yatangaje amagambo arimo urujijo ariko nanone aca amamrenga ko ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu

Mu magambo ye yagize ati:nshobora kubikora cyane nanone mu mwaka wa 2024

Kuwa kane nijoro, Trump yasubiyemo ingingo ye nubwo idafite ibihamya ko yatsinzwe amatora yo mu 2020 kubera kwiba amajwi.

Ati: “Niyamamaje kabiri, natsinze kabiri, kandi ubwa kabiri nakoze neza kurusha ubwa mbere, mbona miliyoni z’amajwi menshi mu 2020 kurusha mu 2016.

Si ubwa mbere Trump aciye amarenga yo kwiyamamaza bwa gatatu kuko ukwezi gushize nabwo yatangarije muri Texas ko yifuza kongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Donald Trump yatangaje ko ashobora kongera kwiytamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO