Mu mwaka ushize abagore n’abakobwa basaga 45,000 ku Isi bahitanwe n’abo bashakanye cyangwa abo mu miryango bavukamo

Raporo nshya igaragazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye yerekanye ko abagore n’abakobwa barenga 45,000 bahitanwe n’abo bashakanye cyangwa abo mu miryango bavukamo.
Iyi raporo yasohowe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya uhohoterwa rikorerwa abantu b’igitsina gore.
Kuri ubu umugabane wa Asia uza ku isonga mu gukorera ihohoterwa abakobwa n’abagore ndetse Afurika iza ku mwanya wa Kabiri mu bwicanyi bwibasiye abari n’abategarugori.