Mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 amaze mu muziki Makanyaga Abdul yatanze ubutumwa bukomeye

Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo benshi bita karahanyuze, Uyu mugabo aritegura isabukuru y’imyaka 50 amaze mu muziki mu kwezi k’Ukwakira.

Amakuru agera kuri Genesisbizz avuga ko mu kwizihiza iyi sabukuru, Makanyaga yateguye ibitaramo bizabera mu turere twa Huye, Musanze, Rusizi, Kigali na Rubavu.

Makanyaga avuga ko urugendo rw’imyaka 50 mu muziki rusobanuye ibintu byinshi cyane ndetse bigasobanura amahirwe kuko Imana yamurinze iyi myaka yose.

Akomeza avuga ko hari benshi bamurushaga inganzo ariko bakaba batakiri ku isi ko hubwo we yagiriwe ubuntu n’Imana.

Makanyaga Abdul w’imyaka 75 avuga ko yatangiye kuririmba nk’umwuga mu 1967 ubwo yari afite imyaka 20 ndetse icyo gihe gukora umuziki ngo ntibyari byoroshye kuko abantu benshi babacaga intege bakabita ba sagihobe, abandi bakavuga ko abaririmbyi bose ari abasinzi gusa byose ntibyamuca intege.

Kugirango akomeze umwuga wo gukora umuziki iyi myaka yose, Makanyaga avuga ko yirinze gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bintu byose byamukura mu murongo mwiza bikamurangaza ahubwo agahora iteka ashyize imbere inganzo.


Makanyaga Abdul aritegura kwizihiza yubile y’imyaka 50 amaze mu muziki

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO