Rutahizamu Joao Felix aravugwaho gucibwa inyuma n’umukobwa bakundana

Joao Felix usanzwe ari rutahizamu w’ikipe ya Athletico Madrid aravugwaho inkuru ibabaje nyuma yo kwamburwa umukunzi we witwa Magui Corceiro aho bivugwa ko uyu mukobwa yaramuciye inyuma akisangira umukinnyi wa Sporting Lisbon witwa Pedro Porro

Uyu mukinnyi Joae Felix afite imyaka 22 y’amavuko ndetse kugeza ubu ni Rutahizamu mu ikipe ya Athletico Madrid ndetse yakundanye n’uyu mukobwa Magui mu mwaka wa 2019.

Ubusanzwe Magui ni umukinnyi wa Filimi ndetse muri iki cyumweru nibwo yatangiye gushinjwa guca inyuma Joae Felix akamusimbuza undi mukinnyi witwa Porro ukina mu ikipe ya Sporting Lisbon.

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara agaragaza aba bomboi bari mu kabyiniro ndetse basomana bifatika.

Gusa umukunzi wa Joae Felix ariwe Magui yahakanye yivuye inyuma ibivugwa aho yagize ati: "Ndamutse nshaka gusomana n’umuntu byimbitse, ntabwo nabiterwa n’irari, cyangwa ngo mbikorere ahantu hatiyubashye.

Uyu mukobwa yakomeje ahamya ko nta gusomana kwabayeho ko byose ari ibinyoma.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO