Icyo Aristide Mugabe yasabye ibyamamare nyuma yo gutembera muri Parike ya Nyungwe

Kapiteni w’ikipe ya Patriots Basketball Club, Aristide Mugabe yaryohewe n’urugendo rwo gusura Parike ya Nyungwe ahita ashishikariza n’abandi gusura aho hantu nyaburanga.

Urugendo rwari rwateguwe na Kompanyi itembereza abakerarugendio izwi nka Shalom Travel Tour rwari rwitabiriwe n’abantu benshi barimo Aristide Mugabe.

Mukiganiro yagiranye na Genesis Tv Mugabe yavuze kuri urwo rugendo cyane ko yanyuzwe n’ikiraro cya Canopy giherereye muri Parike ya Nyungwe.

Yagize ati "Mbere na mbere nashimira Shalom Travel Tours kuba yaratekereje kuzana benshi mu rubyiruko kuza kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda hano muri Nyungwe nubwo byari bitoroshye kubera urugendo rurerure hafi amasaha agera kuri 14 kugenda no kugaruka gusa byari byiza cyane."

"Uru rugendo rwabaye rwiza cyane kuko bwari ubwa mbere ngiye kuri canopy byari byiza nishimiye ubuhanga canopy yo muri Nyungwe yubatsemo nubwo nabonye benshi kuyigenderaho bibatera ubwoba kubera ahantu yubatse."

Yasabye Abanyarwanda by’umwihariko ibyamamare n’urubyiruko gukunda gutembera no gusura ibyiza by’u Rwanda aho kuira ngo tujye turushwa n’abanyamahanga kumenya ibyiza bitatse igihugu cyane kandi twakabaye aba mbere mu kumenya ahantu nyaburanga mu gihugu cyacu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO