Mugheni Fabrice ngo yamaze kumvikana na AFC Leopards yo muri Kenya

Mugheni Kakule Fabrice wari umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports kuva mu myaka ibiri ishize, yamaze kumvikana n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya kuyisinyira umwaka umwe w’amasezerano atangaza ko ntagihindutse azerekanwa mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu musore ukina mu kibuga hagati yari amaze iminsi atangaje amagambo aca amarenga avuga ko atazongera amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, bitewe n’ibirarane imurimo ndetse ko ari gushaka ikipe yindi azakinamo guhera mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu musore yabwiye Genesis Tv ko yarangije kumvikana na AFC Leopards, igisigaye ari ugushyira umukono ku masezerano ubundi akabona kuvugana n’itangazamakuru.

Amakuru agera kuri Genesis kandi arahamya ko imwe mu mbogamizi iri gutuma uyu musore adasinya vuba amasezerano, ngo nuko nta rupapuro rumurekura (Realease Letter) ruva muri Rayon Sports arabona.

Mugheni Fabrice wakinaga muri Rayon Sports yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo muri Afurika y’Epfo ndetse no muri Zambia. Amakuru agera kuri Genesis arahamya ko impamvu agiye gusinya umwaka umwe muri AFC Leopards aruko yifuza ko yahita ajya ahandi mu gihe uwo mwaka waba urangiye.

Mugheni Kakule Fabrice wamenyekanye cyane ku mazina ya Mutuyimana Fabrice, yanyuze mu makipe atandukanye arimo Police Fc ndetse na Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri, kuri ubu akaba yaratandukanye n’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Mugheni Fabrice amaze iminsi 3 ari muri Kenya kumvikana na AFC Leopard

Mugheni arikumwe na Sarpong bombi basohotse muri Rayon Sport

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO