Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy) yatandukanye na KMC yakinagamo mu gihugu cya Tanzania

Ikipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council FC) ni ikipe ibarizwa mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzania gusa iyi kipe yamaze gutangaza ko yatandukanye n’umukinnyi w’Umunyarwanda wari usanzwe ayikinira ariwe Mugiraneza Jean Baptiste bakunze kwita (Miggy) aho bari bamaranye imyaka igera kuri 3.

Magingo aya Jean Baptiste Mugiraneza uzwi nka Miggy arimo kuvugwa mu ikipe ya Kiyovu Sports ndetse uyu mugabo yaciye mu makipe arimo APR FC n’izindi.

Uyu mugabo Miggy yazamukiye mu ikipe ya La geunesse aza gukomereza mu ikipe ya Kiyovu Sports aho nyuma yaje guhita ajya mu kipe y’ingabo z’igihugu APR FC aho yayimazemo imyaka igera ku munani.

Nyuma yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzaniya muri 2015, ayivamo nyuma y’imyaka 2.

Uyu mugabo kandi yakiniye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya umwaka umwe gusa mbere gato yo kugaruka muri APR FC nayo akayikinira umwaka umwe ayibereye Kapiteni.

APR FC yaje kumusezerera yerekeza muri KMC aho yari amaze imyaka 3 none bamaze gutandukana aho bivugwa ko ashobora kugaruka mu Rwanda mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO