Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Umuhanzi w’icyogere mu Rwanda ariko ukorera umuziki we muri Leta Zunze za Amerika ariwe Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben kuri ubu yamaze gutangazwa nk’umuhanzi w’umwaka muri East Africa ariko ukorera umuziki hanze ya Afurika.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben yagizwe umuhanzi mwiza ariko ukorera umuziki we hanze ya Afurika dore ko kuri ubu uyu musore atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunya Kenya witwa Khaligraph Jones ni icyamamare mu njyana ya RAP uyu nawe ni umwe mu batoranyijwe aho yatoranyijwe nk’umuraperi mwiza mu cyiciro cyatowe n’abafana.
Indirimo Harmonize ahuriyemo na Otike Brown yitwa Woman niyo yabaye Collabo y’umwaka.
Magingo aya ibihembo biracyarimbannyije icyakora The Ben niwe wabimburiye abandi mu gutangazwa ,kuri ubu hari abahanzi basigaye barimo Meddy, Ariel Wayz,Bruce Melodie na Butera knowless baracyategereje.