Mugisha Moise ntakibazo yagize gikomeye n’ejo yakora imyitozo-Jean Eric

Mugisha Moise usiganwa ku magare wari mu myitozo y’ikipe y’igihugu ya Team Rwanda, yakoze impanuka idakanganye, Habimana Jean Eric wari hafi ye yemeza ko bidakomeye kandi ko arahita agaruka mu myitozo vuba.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, ibera ku Ruyenzi aho Mugisha ndetse na Habimana Jean Eric bari mu myitozo itegura imikino ya shampiyona y’isi.

Habimana Jean Eric wari mu myitozo na Mugisha Moise yabwiye Genesis Tv ko ntakidasanzwe cyabaye ahumuriza abakunzi b’umukino w’amagare ndetse n’abakunda uyu musore.

Yagize ati: Twari mu myitozo y’ikipe y’igihugu, hanyuma akora impanuka ariko ntabwo ikomeye kuko igare niryo ryangiritse we ntacyo yabaye, n’ejo yagaruka mu myitozo ntakibazo.”

Mugisha Moise ndetse na Habimana Jean Eric n’abandi bakinnyi batandukanye bari kwitegura imikino ya UCI. Iyi mikino ya shampiyona y’isi iteganyijwe kuba hagati ya tariki 20-27 Nzeri 2020, aho yari kuzabera mu Busuwisi kuri ubu ntirabona aho izabera.
Igare rya Mugisha Moise ryangiritse cyane
Mugisha ngo ntakibazo yagize gikomeye aragaruka vuba
Habimana Jean Eric wari kumwe na Mugisha

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO