Muhadjiri yaciye agahigo ko kugurwa frw menshi mu 2020 mu Rwanda

Rutahizamu w’umunyarwanda uzwi nka Muhadjiri Hakizimana yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya As Kigali nyuma yuko avuzwe ko yasinyiye Rayon Sports.

Muhadjri Hakizimana yari yavuzwe cyane ko yasinye mu ikipe ya Rayon Sport amasezerano y’umwaka umwe, azamugeza mu mwaka w’imikino wa 2021, ndetse ko yifuzaga kumuha miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku gicamumsi cyo kuri uyu wa Kane, Muhadjiri Hakizimana yasinyiye As Kigali amasezerano y’umwaka umwe aho amakuru agera kuri Genesis avuga ko yafumbatijwe miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Emirates FC ku masezerano y’imyaka itatu, avuye muri APR FC. Akaba ahavuye yerekeza hano mu Rwanda mu ikipe ya As Kigali.

As Kigali iherutse kongerera amasezerano abatoza bayo barimo Eric Nshimiyimana ndetse banasinyisha Mutarambirwa Djabili nk’umutoza mushya waje kungirirza Eric aho yasimbuye Nshutinamagara Ismail Kodo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO