Muhadjiri yasinyiye Rayon Sports...Azajya ahembwa Miliyoni

Rutahizamu w’umunyarwanda ukina aca ku mpande Muhadjiri Hakizimana yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, azamugeze mu mwaka w’imikino wa 2021.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 uyu musore w’umunyarwanda yari yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda akava mu ikipe ya Emirates Fc yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amakuru agera kuri Genesisbizz arahamya ko, Muhadjiri Hakizimana yamaze gusinyira Rayon amasezerano y’umwaka umwe kuri Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu musore azajya ahembwa amafaranga angana na Miliyoni imwe ku kwezi.

Ibi bibaye nyuma yuko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamwifuje ndetse bakumvikana, nyamara ntasinye kandi afite Cheque y’amafaranga bamuhaye.

Byakunze gutangazwa ko uyu musore yifuzwa cyane n’amakipe yo hanze arimo Yanga Africans yo muri Tanzania ndetse ariko biza kumenyekana ko nta kipe n’imwe yamwifuje.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Hakizimana Muhadjiri yasinyiye Emirates FC ku masezerano y’imyaka itatu, avuye muri APR FC. Akaba ahavuye yerekeza hano mu Rwanda mu ikipe ifite abakunzi benshi n’ubundi yigeze gukinira.

Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi benshi mu isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi ry’uyu mwaka. Mu bandi bakinnyi iherutse gusinyisha harimo Manasse Mutatu bakuye muri Gasogi United, Umutoza wayo Guy Bukasa, Kwizera Olivier ndetse n’abamdi batandukanye.


Muhadjiri yakinaga mu ikipe ya Emirates yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu


Abafana ba Rayon Sports bamaze gukora ifoto y’uyu mukinnyi mu mwambaro wabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO