Muhire Kevin yasobanuye impamvu yatinze gusinyira Rayon Sports ati “Ntabwo byari ubwiyemezi”

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin avuga ko gutinda gusinyira iyi kipe byatumye benshi babifata nk’ubwiyemezi atari byo kuko byatewe na gahunda yari afite z’amakipe amwifuza yo hanze y’u Rwanda.

Muri Mata 2021 nibwo Muhire Kevin yagarutse mu Rwanda avuye gukina mu Misiri, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 2 yanganaga n’umwaka w’imikino wa 2020-21.

Nyuma y’uko amasezerano ye asojwe, ni umwe mu bakinnyi binginzwe ngo yongere amasezerano ariko ntiyahita abikora akomeza kubwira iyi kipe ko ategereje kureba uko bizagenda ku makipe yo hanze amwifuza.

Byaje gutuma n’umutoza w’iyi kipe Masudi Djuma asa nurakara atangaza amagambo akomeye avuga ko atakabaye yitwara mu buryo yitwaramo kuko nta mukinnyi uba ukomeye udakina, ko akwiye guhindura ibitekerezo bye.

Uyu mukinnyi yaje gusinya mu minsi ya nyuma y’isoko ryo kugura abakinnyi. Yatangarije Genesisbizz ko ibi byose byatewe n’uko yari agitegereje ibisubizo by’amakipe yo hanze yamweretse ko amwifuza.

Ati "Nari mfite ubutumire bwinshi nagombaga kujya hanze ariko bitinzwa n’uko isoko ryari ryafunzwe, hari ubutumire nari mfite ariko bikomeza gutinda bitewe n’ibyo abampagarariye bagendaga bambwira."

"Nyuma nza gusanga ntakomeza kuguma mu rugo nkotara imyitozo bisanzwe, mpitamo gusinyira Rayon Sports umwaka umwe kandi nizeye ko uno mwaka uzaba uwa mahirwe kuri njye Imana ikandinda imvune byose bikagenda neza."

Yakomeje avuga ko atigeze yiyemera kuri Rayon Sports cyane ko byose yari arimo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bubizi.

Ati "Ntabwo niyemeye kuri Rayon Sports kuko ubuyobozi twaravuganaga umunsi ku munsi yaba perezida Fidele, abari muri komite ye n’abari hanze ya komite twaravugana, si ukwiyemera kuko gahunda nari ndimo bari bazizi niyo mpamvu habayemo kwihangana ku ruhande rwabo barategereza."

Muhire Kevin 2014 yakiniye Isonga FC yavuyemo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports ayikinira kugeza 2019 ubwo yahitaga ajya mu Misiri muri El Makasa yahise imutiza muri El Dakhlia yakiniye amezi 6 agahita asubira muri El Makasa yakiniye amezi 6 ihita imutiza umwaka muri El Gaish ari nabwo amasezerano ye muri El Makasa yarangiraga. Yagarutse mu Rwanda muri Mata 2021 asubira muri Rayon Sports, ubu ni kapiteni wayo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO