Muhire Kevin avuga ko ikipe yamuguze yakoze amakosa yo kumutiza

Umukinnyi wo hagati mu kibuga w’umunyarwanda ukina mu gihugu cya Misiri witwa Muhire Kevin, yatangaje ko yavuye mu ikipe yamuguze agatizwa bitewe n’amakosa yakozwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri, yongeraho ko yishimye kuko ikipe arimo iri imbere yiyamutije.

Kevin Muhire yaguzwe na EL Makasa mu kwezi kwa Mutarama 2019, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri n’iyi kipe. El Makasa yahise imutiza muri Gaish mu ntangiriro za shampiyona y’umwaka ushize.

“Ikipe yanguze ni ikipe nziza, ni ikipe iri kurwego rwiza navuga ko mu myaka ibiri ishize yari iri ku mwanya wa 3 tunakina Champions League, icyo navuga kuba naraje bakantiza ntabitangaza birimo.” Kevin Muhire aganira na Ten Sport.

Uyu musore yakomeje avuga ko kuba iyi kipe yaramuguze ikamutiza ndetse baza no guhura muri shampiyona akabatsinda, bicujije cyane kubwo impamvu yatumye bamurekura.

Yagize ati: “Niba mpuye nabo (EL Makasa) nkabatsinda ibitego bicuza impamvu bantije kandi bigaragaza ko nabo bakoze amakosa. Ubu ikipe ndimo iri kumwanya wa 13 iyanguze iri inyuma yanjye.”

Kevin avuga ko yishimiye Gaish ari gukinira kuri ubu. Ati: “Njyewe nagiye kuva mu ikipe ya EL Makasa bidaturutse ku musaruro mubi ahubwo hari ikibazo cyabaye muri Federation, bakoze ilisiti baribeshya bashyiramo abakinnyi benshi nsaba federation ko yabihindura irabyanga njya muri Gaish Kubwanjye ndishimye kandi meze neza.”

Kevin Muhire yaguzwe na EL Makasa avuye mu ikipe ya Rayon Sport mu mpera za shampiyona ya 2018. Icyo gihe nabwo yahise atizwa n’iyi kipe ntiyayikinira imikino myinshi. Kuri ubu uyu musore afite amasezerano azarangira mu 2021 mu kwezi kwa Kamena.
Kevin Muhire ukina muri Gaish

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO