Mukeba wa Shakira yababajwe bikomeye n’uburyo uyu muhanzikazi yahimbye indirimbo imwibasira

Clara Chia umukunzi mushya wa Gerard Pique, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’indirimbo umuhanzikazi Shakira aherutse guhimba akavugamo amagambo amwibasira hamwe n’umukunzi we Gerrard Pique.

Kuri ubu Clara Chia Marti ni umukunzi mushya wa Gerrard Pique ndetse niwe wasimbuye Shakira nyuma yo gutandukana na Pique bari bamaranye imyaka 12 bakundana.

Mu ndirimbo Shakira yibasiyemo Gerard Pique ndetse agaragaza ko n’umukunzi mushya wamusimbuye ariwe watumye atandukana na Pique.

Nyuma yo kumva amagambo ari muri iyi ndirimbo Clara Chia umukunzi mushya wa Pique yahise agira byinshi abivugaho.

Mu magambo ye yagize ati:"Iriya ndirimbo yarambabaje kuko yatumye abantu bambona ko ari njyewe watandukanije Pique na Shakiri kandi atari ukuri. Ntabwo ngaragara nk’umukobwa uri mu rukundo ahubwo nsigaye ngaragara nk’umukobwa wasenye umuryango kubera iriya ndirimbo’’.
kanda hano urebe indirimbo yababaje mukeba wa Shakira aho iyi ndirimbo yitwa Monotonia

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.