Mukobwa dore ibimenyetso bizakwereka ko umuhungu mukundana nta gahunda agufiteho

Akenshi abantu binjira mu rukundo gusa nyuma bakarira ayo kwarika bitewe nuko basanga baribeshye kuwo bakunze bityo bakabifata nko guta umwanya gusa niba uri umukobwa dore ibimenyetso bizakwereka ko umuhungu mukundana ari uwo kugutesha umutwe.

Ngibi ibimenyetso biranga umusore utagufiteho gahunda nzima mu rukundo:

1. Ntiyifuza ku kwerekana mu muryango we ngo bakumenye

Umusore w’indyarya kandi w’umuhemu usanga aba atifuza ko umuryango we cyangwa uwo umukobwa akomokamo bamenya inkuru ijyanye n’urukundo rwabo ndetse usanga aba atifuza kwerekana umukobwa iwabo ngo bamenye ko bakundana.

2.Ntabwo ashobora kukugezaho igitekerezo kijyanye no kubana

Ni kenshi uzasanga abahungu badafite gahunda yo kubana n’umukobwa bareka urukundo rugasugira ndetse rugasagamba ariko ukazategereza igihe uwo muhungu azabwirira umukobwa ingingo yo kubana usange amaso yaheze mu kirere niba rero umuhungu mukundana ari uku ateye menya ko ntagukunda agufiteho.

3.Uyu musore ntabwo yifuza ko inshuti ze zimenya ko mukundana bihamye

Iyo umuhungu abona nta gahunda agufiteho ntaba ashaka ko hagira umenya ibyanyu ku buryo usanga n’ishuti ze adashobora kuzibwira ko mukundana.

4.Yifuza ko mwakora imibonano mpuzabitsina.


Umusore udafite gahunda yo kukugira umugore uzasanga iteka ingingo ijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina ariyo iza ku isonga ndetse iyo wihagazeho usanga akurakarira bikomeye kuburyo aba yifuza ko mwakora icyo gikorwa inshuro nyinshi wamusuye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO