Mukobwa dore ibintu wakora bigatuma umusore agutoranya mu bakobwa uruhuri bityo akakugira umugore

Burya abasore bose ntabwo bakunda ibintu bimwe gusa hari byinshi bahuriyeho,cyane cyane imyumvire n’imiterere muri rusange gusa hari ibintu umukobwa ashobora gukora bityo agahindurira ibitekerezo umusore bakundana bigatuma amugira umugore.

Mukobwa rero dore mubyukuri uburyo wakwitwara ku muhungu mukundana bigatuma agutoranya mu bandi akakugira umugore.

1.Mwereke ko umufuhira

Kuri iyi ngingo birasaba kwitonda kuko gufuha bikomeye nabyo bigira ingaruka mu rukundo hagati y’abakundana gusa nanone ukwiye kumenya ko umusore mukundana akenewe n’izindi nkumi zitabarika bityo rero ni ngombwa kunyuzamo ukamwereka ko umufuhira bidakabije ibyo nawe bizatuma abona ko umukunda by’ukuri.

2.Mwereke ko unyurwa

Muri rusange abahungu benshi bashimishwa no kubona umukobwa bakundana arangwa no kunyurwa kuko nta musore numwe ushobora kwishimira umukobwa w’indashima.

3.Irinde kumushyiraho ibikangisho.

Abakobwa benshi iyo bamaze kwemererwa urukundo usanga batangira kwirara bityo bagatangira kwishyira hejuru ndetse rimwe na rimwe ugasanga baravuga bati nudakora ibi biragenda gutya n’ibindi bitandukanye.

4. Mukunde kandi ubyerekane

Muri iki gihe usanga abantu benshi bavuga ngo urukundo rw’ubu nta kigenda, ngo abakobwa b’ubu baratendeka n’ibindi bitandukanye,gusa niba wifuza ko umusore yakugira umugore mwereke itandukaniro biciye mu kumwereka ko aguteye ishema n’ibindi bitandukanye.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Hamissi

    Murakoze kwizo nyigisho muduhaye

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO