Mukura Vs itegereje umutoza mushya w’uruhu rwera na rutahizamu w’umunya-Honduras.

Ikipe ya Mukura Victory Sports, ibarizwa mu karere ka Huye imaze iminsi yitwara neza muri shampiyona, itegereje umutoza mushya ukomoka muri Venezuela ndetse n’umwataka

Ni nyuma yuko ikipe ya Mukura isanzwe ifite umutoza ukomoka mu gihugu cya Spain witwa Tony Hernandez ababwiriye ko ashaka umutoza uzamwungiriza, kandi ko azamwizanira, yahisemo gukoresha ukomoka mu gihugu cya Venesuela.

Uyu mutoza uzagera hano mu Rwanda ku munsi w’ejo, yitwa Samyr Sanchez Salazar, akaba akomoka mu gihugu cya Venesuela, akaba azaza ku munsi w’ejo saa mbili za mu gitondo ntagihindutse.


Samyr Sanchez ukomoka muri Venesuela uzaza kungiririza Tony

Uretse kandi uyu mutoza uragera mu Rwanda ku munsi w’ejo, ntabwo azaza wenyine, kuko amakuru agera kuri genesisbizz arahamya ko azazana n’umwataka witwa Roby Norales we ukomoka mu gihugu cya Honduras.

Roby Norales ukomoka muri Honduras yavutse tariki 25 Mutarama 1991, kuri ubu akaba afite imyaka 29 y’amavuko.


Roby Norales ukomoka muri Honduras uje muri Mukura Vs

Uyu rutahizamu yanyuze mu makipe atandukanye harimo Bengalulu yo mu gihugu cy’u Buhinde, yavuyemo asubira iwabo mu ikipe ya Plantense yo aje mu Rwanda avuyemo.

Ikipe ya Mukura iri kwiyubaka muri iki gice cya shampiyona, ikaba iherutse gutsinda Sunrise Fc ku mbehe yayo ibitego 4-1. Mukura ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 28, naho Rutahizamu wayo Bertrand Iradukunda akaba amaze gutsinda ibitego 10.

Genesisbizz

Related Articles

TANGA IGITEKEREZO