Mukura Vs yandikiye FERWAFA ku kibazo cy’imisifurire

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), buvuga ko butanyuzwe n’imisifurire ndetse n’ibyemezo bimwe na bimwe byafashwe n’abasifuzi ku mukino uheruka wa shampiyona banganyijemo na As Kigali ibitego 2-2.

Uyu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona wahuje As Kigali na Mukura, wasifuwe na Hakizimana Abdoul hagati mu kibuga, yungirizwa na Intwari Alain nk’umwungiriza wa mbere na Muhire Faradji nk’umwungiriza wa kabiri, na Ngabonziza Dieudonne nk’umusifuzi wa kane.

Mu ibaruwa Mukura yandikiye FERWAFA, bavuze ko bimwe Penalite igihe umukinnyi w’ikipe ya As Kigali yakoraga umupira n’intoki mu rubuga rw’amahina, abasifuzi bakabyirengagiza.

Ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko igitego cya kabiri batsinzwe, abakinnyi ba As Kigali bari bakoreye ikosa umukinnyi wa Mukura.

Uyu mukino waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi.

Mukura Victory Sport kandi, ivuga ko ku gitego cya mbere ikipe ya As Kigali yabatsinze uwagitsinze (Ortomale Alex) yabanje gukora umupira inshuro ebyiri mbere yo gushyira umupira mu izamu.

Abatoza ndetse n’abayobozi b’amakipe mu Rwanda, bamaze iminsi binubira imisifurire ikomeje kuranga imikino ya shampiyona. Indi kipe iheruka kwandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda riyimenyesha ko ritishimiye imisifurire ni Police Fc.

Ku mukino Police Fc yatsinzwemo na APR Fc igitego 1-0, Abashinzwe umutekano ntibanyuzwe n’ibyavuye mu mukino maze bandikira akanama gashinzwe abasifuzi muri FERWAFA ko kagagomba gukurikirana umusifuzi wasifuye uwo mukino bitewe n’amakosa amwe n’amwe yawuranze ariko akayirengagiza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO