Mukuru wa Paul Pogba yavuze uburyo uyu mukinnyi yashatse kuroga Kylian Mbappe kugirango yokamwe n’imvune

Mathias Pogba ni mukuru w’umukinnyi rurangiranwa Paul Pogba ndetse yamaze gushinja murumuna we ibyaha bitandukanye harimo n’uburyo uyu mukinnyi yashatse gukoresha umusilamu ngo aroge umukinnyi Mbappe kokamwa n’imvune.

Nyamara ibi biravugwa mu gihe Paul Pogba yatanze ikirego kuri polisi ko uyu mukuru we yari mu gatsiko kagerageje kumwambura amafaranga gakoresheje imbunda.

Gusa mukuru wa Pogba yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agira ati:"Paul, washakaga rwose kunshecekesha burundu, kumbeshyera no kunyohereza muri gereza.

Narabikekaga, bitandukanye nawe mfite ibihamya bihagije byerekana amagambo yanjye n’ibinyoma byawe.

"Reka nongere nkubwire muvandimwe, kuyobya abantu ntabwo ari byiza!

"Ntabwo ibi bijyanye n’amafaranga. Wantesheje agaciro. Nari mpfuye kubera wowe, wansize mu rwobo igihe narimo ndahunga none urashaka kwigira umwere."

Uyu mukuru wa Pogba ari kumushinja ibintu bikomeye birimo no guha akayabo umupfumu w’umuyisilamu kugira ngo aroge imvune Kylian Mbappe.

Yagize ati "Kylian, ubu urabyumva? Nta kintu kibi nkwifuriza, amagambo yanjye ni kubw’ineza yawe."

"Byose ni ukuri kandi bifite ibihamya.Umupfumu arazwi!

"Mbabajwe na murumuna wanjye,Umuyisilamu winjiye mu bupfumu.

"Ntabwo ari byiza kugira indyarya n’umuhemu hafi yawe!"

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO