Abakinnyi 11 beza kuri Sarpong mu Rwanda harimo na Munyakazi Yussuf

Rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong yatangaje ikipe y’abakinnyi 11 beza yasanze mu Rwanda, bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2019/2020. Mu bakinnyi uyu musore yashyizemo, harimo na Munyakazi Yussuf usanzwe ari umukinnyi wo hagati wa Police Fc.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Genesis Tv, rutahizamu Michael Sarpong mu bakinnyi beza 11 kuri we bitwaye neza muri shampiyiyona, harimo abakinnyi babiri batakinanye nawe mu gihe yarakiri muri Rayon Sports.

Dore abakinnyi 11 beza ba Michael Sarpong Michael.

Kimyenyi Yves, Radou, Rutanga, Thierry Manzi, Herve Rugwiro, Yusufu Rule, Yanick Bizimana, Manishimwe Djabele, Sarpong, Byiringiro Rague, Mugisha Guilbert.

Michael Sarpong yageze mu Rwanda muri 2018, aje gukinira Rayon Sports. Icyo gihe yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, aho yaje kwirukanwa níyi kipe muri Gicurasi 2020 kubera imyitwarire mibi ubuyobozi buvuga ko yamuranze.

Uyu musore ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye harimo Rayopn Sports yakiniraga, ndetse na Simba Sports Club yo muri Tanzania bivugwa ko yo bamaze no kumvikana kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.


Sarpong ntabwo aratangaza iby’amasezerano ye muri Simba


Munyakazi Yussuf ari mu bakinnyi beza Sarpong yashimye mu Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO