Mupenzi Eto yasabye imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru

Mupenzi Eto ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC, arasaba imbabazi abakunzi b’umupira w’amaguru ku mashusho ye yagaragaye avuga mo amagambo atashimishije abantu benshi ubwo ikipe ya APR FC yagarukaga iva muri Djibouti.

Ni mu ibaruwa uyu mugabo yanditse agaragaza ko amagambo yavuze nta muntu n’umwe wo mu’ Rwanda yari agamije gukomeretsa.

Uburakare bwatumye kamere muntu yanga yarabutewe n’umuntu w’umunyamahanga bashyogoranije asagararira abo bari kumwe mu rugendo.

Akaba asaba imbabazi buri muntu wese wabonye ariya mashusho avuga ko atari akwiye kuvuga kuriya nk’umusiporotifu.

Aboneyeho kandi gusaba imbabazi ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, abakunzi b’umupira muri rusange by’umwihariko abakunzi ba APR FC na buri mu nyarwanda wese wabonye ariya mashuso.


Ibaruwa ya Eto asaba imbabazi


Amagambo yatangaje ngo ntawe yari agamije gukomeretsa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO