Intego ya Murashi Vanessa mu Busizi wigira kuri Rugamba Sipiriyani

Uko uruganda rw’imyidagaduro rugenda rukomeza gutera imbere mu Rwanda buri munsi niko havuka abanyempano mu byiciro bitandukanye nubwo kuva na kera usanga ibiganje mu kugaragaza impano zabo ari igitsina gabo cyane cyane mu bijyanye n’ubusizi bw’imivugo .

Nubwo bigoye cyane kubona igitsina gore gikora ibijyanye n’imivugo muri iyi minsi mu Rwanda abana b’abakobwa bakomeje kugenda berekana ubuhanga bwabo muri icyo cyiciro aho Umusizikazi w’imivugo Ingabire Murashi Vanessa yiyemeje guteza imbere impano y’ubusizi mu ruhando mpuzamahanga.

Uyu mukobwa aganira na Genesisbizz yadutangarije byinshi ku mpano ye y’ubusizi amaze igihe cy’imyaka igera kuri 3 atangiye kubigaragariza abakunzi b’ubusizi nubwo we ashimangira ko amaze imyaka 9 afite iyo mpano.

Uyu mukobwa ufite ubuhanga mu busizi yavukiye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Remera mu muryango w’abana batanu. Yize ibijyanye n’Ubugenge, Ubutabire ndetse n’Imibare [PCM] muri Doctirina i Kanombe.

Yatangiye kugaragaza impano ye mu bijyanye n’ubusizi mu mwaka wa 2012 ariko muri 2018 nibwo yashyize hanze ibihangano bye bwa mbere.

Ati “Icyo gihe byari bigoye cyane gusa iyo umuntu ashaka inka aryama nkayo nakomeje nshyiramo ingufu mu kwandika imivugo itanga ubutumwa bwiza ku rubyiruko ngamije kurushishikariza gukunda gusoma cyane.”

Yatubwiye kandi ko ikintu cyatumye akunda ubusizi ari amateka ya bamwe mu basizi bakomeye yagiye amenya nka Charles Bukowski w’Umudage, n’umunyabigwi w’umunyarwanda Rugamba Sipiriyani n’abandi.

Ku ruhande rw’umujyanama we Bwana Celestin Ntawirema yadutangarije ko yifuje gukorana nawe imivugo nyuma yo kumva ubuhanga bwe mu mivugo amaze gukora yose .

Ati kugeza ubu mufasha kumva neza umuvugo nyawo muri myinshi aba yaranditse tukamenya uwo akwiriye gushyira hanze kugira ngo uzashimishe abakunzi be. Ndetse mufasha no mu bindi birimo kwamamaza ibyo akora ndetse no kubijyanye n’amashusho.”

Kugeza ubu Ingabire Murashi Vanessa amaze gukora imivugo itandukanye irimo nka ‘Kira na There Was A Time’ akaba afite n’indi myinshi ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.


Intego ye ni ukugeza Ubusizi bw’ u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO